Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Wednesday, January 25, 2012

RWANDA:KOHEREZA LEON MUGESERA MU RWANDA BISHOBORA KUGIRA INGARUKA NZIZA N’IMBI KURI LETA Y’U RWANDA

Nyuma yo kohereza umunyarwanda Léon Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n’abanyapolitiki by’umwihariko.
Kuba Léon Mugesera akurikiranyweho amagambo yavuze mu 1992, muri mitingi y’ishyaka rya MRNDD ryari ku butegetsi icyo gihe, byerekana ko nta munyapolitiki cyangwa undi wese uri ku buyobozi ubu ushobora kwibwira ko bidashoboka kuzabazwa ibyo yavuze cyangwa yakoze n’iyo haba hashize imyaka myinshi nk’uko byagendekeye Léon Mugesera.
Aha twagerageje kurebera hamwe ingaruka nziza n’ingaruka mbi, iri yoherezwa rya Léon Mugesera rishobora kugira kuri Leta y’u Rwanda n’abandi bashyigikiye ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda.
Duhereye ku ngaruka nziza kuri Leta y’u Rwanda:
-Ni igitego cya politiki Perezida Kagame na Leta ye batsinze imbere y’amahanga ndetse n’abarwanije iyoherezwa rya Léon Mugesera mu Rwanda. Ibi byerekana ko hari ibihugu bimwe na bimwe bigiha agaciro Leta y’u Rwanda
-Imanza zimwe na zimwe zaburanishirizwaga mu mahanga zishobora kujya zoherezwa mu Rwanda, kuko uko bigaragara u Rwanda rwateganije ibintu bimeze nka propagande rukoresheje iki kibazo cya Mugesera. Uburyo yakiriwe ku kibuga,  aho azafungirwa,  uburyo azaburana ni ikintu Leta y’u Rwanda ishobora gukoresha mu minsi iri imbere mu rwego rwo kugaragaza isura nziza mu mahanga
-Ibi bishobora kuba igikorwa cyatera ubwoba  no kwiheba bamwe mu batavuga rumwe na Leta bakagabanya umurego mu kuyirwanya bikanga ko Leta y’u Rwanda isabye ko bakoherezwa mu Rwanda byakoroha.
-Leta y’u Rwanda igiye kwitwaza iki kibazo kugira ngo yake inkunga mu mahanga mu rwego rwo gufasha urwego rw’ubutabera ndetse n’izindi nzego zijyanye no guhana ibyaha.
-Ibihugu bimwe na bimwe byatinyaga kwirukana abanyarwanda b’impunzi  biboheza mu Rwanda bigiye kubona urwitwazo rwo kubikora

Ingaruka mbi kuri Leta y’u Rwanda:
-Ingaruka ya mbere mbi n’uko urubanza rwa Léon Mugesera ruzabera Leta y’u Rwanda nk’igeragezwa kugira ngo amahanga arebe koko niba u Rwanda rushoboye gutanga ubutebera butabogamye.
-Ikindi gikomeye n’uko urubanza rwa Léon Mugesera niruburanishwa mu mizi bishobora gutuma hari ukuri kwinshi kujya hanze Leta y’u Rwanda idashaka ko kumenyekana. Aha natanga urugero: uko ibintu byari bimeze nyakuri hagati ya 1990 na 1994 aho amashyaka yari ahanganye, ibikorwa by’urugomo byakorwaga n’urubyiruko rw’amashyaka yose ari aya opposition ari n’ayari ku ruhande rwa Perezida Habyalimana mu gihe ubu bivugwa ko abari ku ruhande rw’abari bashyigikiye Habyalimana aribo bonyine bakoraga ibyo bikorwa bibi, ibibazo by’umutekano byari mu gihugu icyo gihe byaterwaga n’intambara Leta yarwanaga na FPR, ubuzima bubi abakuwe mubyabo n’intambara babagamo, ubwicanyi bwakorwaga na FPR icyo guhe n’ibindi n’ibindi. Ibi mvuze ni ibintu bitamenyerewe kuvugwa mu Rwanda mu ruhame rero kuba bizaba ngombwa ko bivugwa ku mugaragaro hari isura yindi bizatanga itandukanye n’iyo Leta ya FPR yagaragarizaga abanyarwanda cyane cyane abatarabaga mu Rwanda cyangwa abari bato icyo gihe.
-Amagambo Léon Mugesera yavuze ashobora kuzagereranywa n’andi magambo yavuzwe cyangwa avugwa n’abayobozi batandukanye kugira ngo higwe ku buremere bwayo.  Kandi nta shiti ko abazaba bunganira Léon Mugesera bazabikora. Aha harimo ikibazo kinini kuko abayobozi benshi bari mu butegetsi ubu ndetse kugeza kuri Perezida Kagame ubwe bagiye bakoresha amagambo afite ubukana ku buryo abazaba bunganira Léon Mugesera bashobora kuyakoresha bagerageza kurengera uwo bazaba baburanira. Ibi bishobora kuzatera cya kibazo abantu benshi bakunze kwibaza cy’uko uruhande rumwe arirwo ruhanwa gusa.
-Imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru, n’abandi bazaba bakurikira uru rubanza ntabwo bazazanwa na kamwe bazaza bashaka kwnjira mu buzima rusange bw’igihugu ku buryo hari byinshi Leta y’u Rwanda itifuza ko abanyamahanga bitaho bazitaho. Ibi bigatuma Leta y’U Rwanda izaba isa nk’aho icungiwe hafi mu mikorere yayo ku buryo izaba idafite ubwinyagamburiro mu bikorwa byayo.
-Imvugo zimwe zirimo iterabwoba, gushinyagura, kwigamba, n’ibindi zakundaga gukoreshwa n’abayobozi mu gukanga abatavuga rumwe na Leta cyangwa abandi zizitonderwa, ibyo bishatse kuvuga ko ingufu za propaganda y’ubutegetsi zizagabanuka.
Umwanzuro: N’ubwo Léon Mugesera yakoze amakosa akomeye avuga ariya magambo yuzuye urwango, ashobora kuba agiye kuba igitambo kizatuma abanyarwanda bamenya ukuri, ubutabera bugerageze gukora neza mu rwego rwo kugaragaza isura nziza, hazaba hari benshi bakurikiranira u Rwanda hafi, ikindi n’uko abandi nabo bagiye bavuga nk’ibyo Léon Mugesera yavuze bashobora kuzamenyekana n’ubwo batahanwa ariko bizatuma abantu benshi bazajya bigengesera mu mvugo zabo.
Mariko Matabaro
Karongi