Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, January 24, 2012

RWANDA:IJURU SI RYERU HAGATI YA PEREZIDA KAGAME N’UMUGABA MUKURU W’INGABO LT GEN KAYONGA

 Byavuye muli RWANDA RWIZA
Amakuru dukesha umuntu wifuje ko tutatangaza umwirondoro we kubera umutekano we ndetse n’uw’umuryango we, aravuga ko ibintu bitoroshye na gato hagati ya Perezida Kagame n’umugaba w’Ingabo Lt Gen Charles Kayonga.
Iyo bomboribombori imaza iminsi kuko yatangiranye n’ihunga rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa, uko guhunga kwarakaje Perezida Kagame ku buryo yavuze amagambo menshi ubundi atari akwiye kuva mu kanwa k’umukuru w’igihugu. Yifatiye ku gahanga abo yita abanzi be karahava.
Ntabwo byashiriye aho, amakuru dufite avuga ko yashatse kwihorera ku muryango wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ubwo yategekaga abamaneko ba Ambassade y’u Rwanda i New Delhi  gukingirana umugore n’abana ba Lt Gen Kayumba bakabafataho bugwate. Bivugwa kandi ko hacuzwe umugambi wo kwivugana murumuna wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariwe Lt Col Rugigana Ngabo wategekaga Engineering Regiment. Uwo mugambi wari ushingiye ku bisasu bya Grenade byari bimaze iminsi biterwa n’abamaneko  bo muri DMI ngo byitirirwe Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya. Uwo mugambi umaze kunononsorwa Perezida Kagame kubera uburakari yari afite yasabye ko Lt Col Rugigana Ngabo yicwa mu buryo bw’ikinamico, bakamugerekaho kuba ayoboye ibikorwa byo gutera za grenade maze bikitwa ko yaguye mu mirwano arwanya abari baje ku mufata.
Lt Gen Charles Kayonga yarwanije uwo mugambi abwira Perezida Kagame ngo ko niba afitanye ikibazo na Lt Gen Kayumba atagifitanye n’umuryango we wose cyangwa inshuti ze zose. Ahubwo ahita atanga itegeko ko Lt Col Rugigana yafungwa. Gufungwa kwe byahise bituma icyo kibazo kimenyekana uwo mugambi uba uburiyemo kuko hose inkuru yari yakwiriye ko Lt Col Rugigana Ngabo yafashwe ntabwo byari bigishobotse kumwica mu mayeri.
Ibyo byarakaje Perezida Kagame, kuko yumvaga Lt Gen Kayonga yamusuzuguye, na none yasabye umwe mubarinda Lt Gen Kayonga kumurasa,uwo yabisabye akaba yari asanzwe ari maneko ucungira Lt Gen Kayonga hafi agaha Perezida Kagame amakuru ubwe nta wundi aciyeho (abayobozi benshi bo mu nzego zo hejuru bakunze kugira abantu nk’abo babacunga). Uwo musirikare yagize ubwoba abibwira Lt Gen Charles Kayonga. Nawe yahise ashakira wa musirikare ibyangombwa byose aramuhungisha hanze y’igihugu (igihugu yahungiyemo ntabwo twagitangaza kubera umutekano w’uwo musirikare).  Lt Gen Kayonga yahise ajya kwirebera Perezida Kagame aramubwira ati: Afande aho kugira ngo untumeho abantu ngo banyice ndiyiziye ngo abe ari wowe unyiyicira. Perezida Kagame byaramuyobeye arabihakana avuga ko ntacyo abiziho ko ari ibihuha.
Ibibazo nk’ibi  byo kutizerana nibyo bituma abanyarwanda cyane cyane abatuye umujyi wa Kigali babona abasirikare bikoreye intwaro za rutura biritwa bazenguruka mu mpande zose za Kigali nk’aho hari icyo bategereje.

Tubitege amaso!!
Ruben Barugahare